Uko wahagera

Ukraine Nta Mugambi ifite wo Guhagarika Ibitero


Abavandimwe b'abaguye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Odessa mu burasirazuba bwa Ukraine. Abagera kuri 42 baguye muri iyo mirwano hagati y'ingabo za Ukraine n'imitwe ishyigikiye Uburusiya.
Abavandimwe b'abaguye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Odessa mu burasirazuba bwa Ukraine. Abagera kuri 42 baguye muri iyo mirwano hagati y'ingabo za Ukraine n'imitwe ishyigikiye Uburusiya.
Guverinoma ya Ukraine yavuze ko itari buhagarike ibitero igaba ku mitwe yigometse kuri leta ishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo Kremlin ariyo prezidansi y’Uburusiya ivuga ko ikomeje kwakira ubutumwa buturutse kubaturage bavuga Ikirusi babusaba kubatabara.

Ministiri ushinzwe umutekano mu gihugu Arsen Avakov yavuze ko ingabo za Ukraine zongeye kwigarurira umunara wa televiyo na zimwe mu nyubakwa za leta mu mujyi wa Kramtorsk.

Umuvugizi wa presidansi y’Uburusiya Dmitri Peskov yavuzeko Prezida Vladmir Putin atarafata icyemezo ku gikwiye gukorwa, nyuma y’ibitero by’ingabo za Ukraine bimaze guhitana abantu 42 mu mujyi wa Odessa.

Kugeza ubu, Uburusiya bufite ingabo zigera ku bihumbi 40 hafi n’umupaka wa Ukraine ziteguye kuba zakwambuka umupaka ngo zikajya kurengera inyungu z’abaturage bavuga I Kirusi, Kremlin isanze ari ngombwa.

Hagati aho I Kyiv, guverinoma y’agateganyo yatangaje iminsi ibiri y’icyunamo bibuka abaguye mu ntambara yabereye mu mujyi wa Odessa.

Umujyi wa Odessa uri ku nkengero y’inyanja yirabura, n’umwe mu mijyi yari isigaye itaribasirwa n’imitwe ishyigikiwe n’Uburusiya.

Ubwo yari agenze I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yatangaje ko yishimiye irekurwa ry’abagenzuzi bo ku mugabane w’ubulayi bari barafatiwe mu mujyi wa Slovyansk.

Kerry yasabye uburusiya guhita buhagarika imfashanyo buha imitwe ishaka kwigomeka kuri Ukraine.

Mu gusubiza Kerry, ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov, nawe yasabye Kerry kubwira Ukraine igahagarika ibitero igaba mu burasirazuba bw’igihugu.

I Buruseli, umuryango w’ibihugu by’Ubulayi wasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu mujyi wa Odessa.
XS
SM
MD
LG