Uko wahagera

Ibisasu Byahitanye Batatu i Mombasa


Mombasa, Kenya
Mombasa, Kenya
I Mombasa mu gihugu cya Kenya haravugwa ibisasu byahitanye abantu batatu.
Amakuru dukesha abashinzwe igenzura, avuga ko haturitse ibisasu bibiri.

Igisasu cya mbere cyaturikiye hagati mu mujyi aho abagenzi bategera busi. Icyo ni nacyo cyahitanye abo bantu batatu abandi barakomereka.

Ikindi gisasu cyaturikiye hafi y’ihoteri iri ku mazi. Iki kugeza ubu nta makuru ahari yemeza ko hari umuntu cyakomerekeje.

Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari watangaza ko ari wo wagize uruhare muri ibyo bitero.

Igihugu cya Kenya kimaze iminsi kibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba nyuma yuko cyohereje ingabo zacyo muri Somaliya guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab
XS
SM
MD
LG