Uko wahagera

Imyigaragambyo y’igitsina muri Togo


Abategarugoli bo muri Togo bavuga ko bafatiye urugero kuri bagenzi babo bo muri Liberia.
Abategarugoli bo muri Togo bavuga ko bafatiye urugero kuri bagenzi babo bo muri Liberia.

Abategarugoli bo muri Togo bafashe icyemezo cyo kwiyima abagabo babo kugirango nabo bahagurukire gukuraho President Faure Gnassingbe

Faure Gnassingbe yafashe ubutegetsi mu 2005 asimbuye ise Gnassingbe Eyadema wari witabye Imana. Ubwo Gnassingbe Eyadema yari amaze imyaka 38 ku ngoma. Amashyaka atavuga rumwe na leta asaba ko umuryango wa Gnassingbe utanga ubutegetsi umaranye iyo myaka 45 yose.

Nyamara rero, abanyapoliti bari ku isonga muri urwo rugamba baribagiranye cyane mu biganiro bya rubanda muri iyi minsi, imyigaragambyo y’igitsina iba ari yo iba kimomo. Reka ntiwabara n’inkuru ziyandikwaho mu binyamakuru byo muri Togo!

Si muri Togo bene iyo myigaragambyo ibaye bwa mbere. Abashakashatsi bavuga ko yatangiye cyera cyane, iturutse mu Bugereki. Bahera ku rukino rw’ikinamico rwitwa Lysistrata rwanditswe n’umuhanzi Aristophane muri 411 mbere ya Yezu Christu. Muri urwo rukino, Aristophane agira inama abategarugoli bo muri Athenes, ati : "Mushobora guhagarika intambara muramutse mwangiye abagabo banyu gukora iby’abashakanye.” Icyo gihe, Athenes yari imaze imyaka n’imyaka mu ntambara na Sparte.

Nyuma ya Athenes, imyigaragambyo y’igitsina yagiye ikwirakwira mu mpande z’isi, ndetse no muri Afrika. Urugero ruherutse ni muri Kenya. Ku butegetsi bwa president Daniel Arap Moi, abategarugoli bari bafite abana bari muri gereza ku mpamvu za politiki bagiye mu mihanda ntacyo bambaye. Abandi nabo babateye ingabo mu bitugu biyima abagabo babo. Byatumye abo bana bafungurwa.

Ejobundi mu 2009, nabwo abategarugoli bo muri Kenya banze kuzuza inshingano zabo z’abashakanye kugirango abanyapolitiki barangize ubwicanyi bwa politiki bwakurikiye amatora yo mu mpera z’umwaka w’2007. Koko rero babigezeho, ibintu bisubira mu buryo.

Abategarugoli bo muri Togo bavuga ko bafatiye urugero kuri bagenzi babo bo muri Liberia. Mu 2003, Liberia yari imaze imyaka 14 mu ntambara yari yaraciye ibintu. Abategarugoli bishyize hamwe mu muryango witwa “Women of Liberia Mass Action for Peace,” bahagurukira guharanira amahoro mu nzira zizira urugomo.

Muri izo nzira, bashyizemo n’imyigaragambyo y’ibitsina ku bashakanye. Barabishoboye, ndetse mu mwaka ushize, umuyobozi w’iryo shyirahamwe, madame Leymah Gbowe, yaje kubona igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, hamwe na President w’igihugu cye Ellen Johnson-Sirleaf, kubera uruhare rukomeye bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Liberia.

Liberia rero koko ishobora kubera urugero abandi bategarugoli bo muri Afrika. Ariko muri byose, guhera muri Togo muri iyi minsi, insinzi y’amahoro muri politiki ituruka ku bwinshi bw’abategarugoli bitabira imyigaragambyo y’ibitsina ku bashakanye, ndetse no ku bakora umwuga wo gucuruza umubili wabo.
Imyigaragambyo y’igitsina muri Togo
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:11 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG