No media source currently available
Umuryango w'Abibumye ONU werekanye impungenge utewe n’umutekano muke wo muri Kongo. Abayobozi bavuze ko umutekano warushijeho kuzamba nyuma y’amatora yo mu kwa 12, aho umutwe wa M23 wakajije umurego ari nako ukomeza kwigarurira uduce tundi.
Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida muri Senegali, yatangaje iby’ingenzi azibandaho ku butegetsi bwe, harimo ubwiyunge bw’abanyagihugu, kurwanya ruswa, kuvugura inzego zitandukanye n’ibibazo by’imibereho.
Bassirou Diomaye Faye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Senegali, kugeza ubu mu majwi amaze kubarurwa mu bakandida biyamamariza kuba perezida ni we uri kuza imbere. Muri aba harimo na Amadou Ba wahoze ari ministiri w’intebe.
Impunzi z'abanyasudani zahungiye mu burasirazuba bwa Cadi, zigiye guhura n'akaga k'inzara nyuma y'uko Umuryango w’abibumbye ONU watangaje ko imfashanyo igihe guhagarara.
Umuyobozi w’ibikorwa mu biro bya ONU bishinzwe ubutabazi, Edem Wosornu yabwiye akanama k’umutekano k’uyu muryango ko Sudani igeze ahantu ho kuba ariyo ya mbere ku isi yugarijwe n’ikibazo cy’inzara ishobora guhitana abana bagera ku bihumbi 222 kubera imirire mibi.
Muri Sudani amashuli yahagaze mu gihe cy'ibyumweru bibiri abanyeshuli batiga kubera ubushyuhe bukabije. Ibi byatumye ikiguzi cya barafu ishobora kwifashishwa mu gukonjesha amazi yo kunwa kizamuka cyane.
Ousmane Sonko na Diomaye Faye, bombi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwo muri Senegali bafite ikizere cy'uko nyuma yo gufungurwa bava muri gereza, bazatsinda amatora yo muri iki gihugu yari yarigijwe inyuma. Kuri ubu ni bo baza imbere mu biyamamaza.
Muri Zimbabwe umugabo witwa Ishmael wiyita umuhanuzi ufite idini ry’icyaduka arashinjwa icyaha cyo kuba yari afite abana barenga 250, harimo n’impinja zirindwi. Aba yababujije kujya ku ishuli ahubwo abakoresha imirimo yishyura make.
I Pretoriya muri Afurika y’Epfo, umugabo w’imyaka 35 yateye ikigo cy’abihaye Imana cy’aba-orutodogisi kiri ahitwa i Cullinan. Uyu mugabo wafashwe na polisi yaho agatabwa muri yombi yishe ateye icyuma batatu muri aba bihaye Imana bo mu Misiri.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari muri Angola aho yahuye na mugenzi we Joao Lourenço. Baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo.
Abaturage bo muri Nijeriya babarirwa mu mamiliyoni batewe impungenge n'ubuzima buhenze cyane ku buryo butigeze bubaho mu myaka mirongo ishize. Baravuga ko iki kibazo cyarushijeho gukara aho Perezida Bola Tinubu agiriye ku butegetsi.
Intara ya Tigreya yashegejwe n’intambara y’imyaka ibiri n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe iri hafi guhura n’amapfa. Abayobozi baherutse kwemeza ko abantu hafi 400 bazize inzara muri iyi ntara n'iy'Amhra.
Abagore b'abanyakenya bo mu bwoko bw’abamasayi bakora irondo mu bibaya by’umusozi wa Kilimanjaro biyemeje kurinda inyamaswa no guhangana na ba rushimusi. Gusa, bumvikanisha ko imiryango yabo itabashyigikira mu kazi kabo.