Uko wahagera

Muri Amerika,Tike y'Akayabo k'Amadolari Miliyoni 136


Abatomboye Amadolari miliyoni 136 muri Amerika
Abatomboye Amadolari miliyoni 136 muri Amerika
Inaha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umumekanisiye n’umugore we utari ufite akazi batuye ahantu hitaruye cyane muri Leta ya Missouri nibo batomboye imwe muri za tike izahembwa icya kabiri cy’amadolari miliyoni 588. Ni muri tombola izwi cyane hano muri Amerika yitwa "Powerball".

Madame Cindy Hill n’umugabo we Mark Hill batuye mu karere ka Dearborn, umujyi utuwe n’abantu bagera hafi kuri 500 gusa. Indi tike yatomboye yaguriwe Arizona, ariko kugeza ubu nyirayo ntarigaragaza.

Hakurikije amategeko agenga iyo tombola, ufite tike yatsinze ahabwa iminsi 180 nyuma y’uko numero yatangajwe, kugirango yigaragaze yake amadolari ye. Iyo nyirukugura tike atigaragaje muri icyo gihe, amadolari yateganijwe asubizwa mu bubiko bw’iyo tombola.
XS
SM
MD
LG