Uko wahagera

Siriya: Gushakisha Agahenge Birakomeje


Sekereteri wa deparitema ya leta y’Amerika John Kerry avuga ko ari hafi kugera ku bwumvikane bwatuma imirwano yongera guhagarikwa muri Siriya harimo n’umujyi munini wa Aleppo. Muri uwo mujyi ibitero by’indege bikomeye byakomeje guhitana abantu kuri uyu wa mbere taliki 2 y’ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016.

Kerry yabonanye na mugenzi we wa Arabiya Sawudite i Geneve mu Busuwisi kuri uyu wa mbere mu rwego rwo kuzahura ihagarikwa ry’imirwano ryagezweho Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika bifatanyije. Ako gahenge hari hafi kuburiramo ubwo ingabo za Siriya zamishaga ibisasu ku mujyi wa Aleppo zikoresheje indege abasivili benshi bakahagwa.

Abategetsi muri Amerika bavuga ko ubufatanye n’Uburusiya ari ikintu gikomeye mu guhagarika urugomo. Kerry yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukubasha gutuma ubuyobozi bw’i Moscow bwumvisha guverinema ya Siriya ko igomba guhagarika ibitero i Aleppo.

Igisilikare cya Siriya kuwa gatanu taliki 29 y’ukwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2016 cyahamagariye icyo bise “ingoma y’umutuzo” kugirango imirwano ihagarare mu bice bizengurutse umurwa mukuru Damas no mu ntara ya Latakia. Cyakora Kerry ashaka ko ubushyamirane buhagarara muri Aleppo.

Kerry ntiyorohewe muri uwo murimo bitewe n’uko Uburusiya butari buri mu nama yo kuri uyu wa mbere i Geneve, ariko yavuze ko hari ibirimo kugerwaho. Ati: “N’ubu turimo kuvugan n’abarusiya. Dufite akazi tugomba gukora, niyo mpamvu turi aha”.

Mu gihe ingufu za dipolomasi zirimo kwiyongera; urugomo narwo rwakomeje kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Aleppo.

Abahatuye bavuze ko habaye ibindi bitero by’indege mu bice by’uburasirazuba byigaruriwe n’abarwanya ubutegetsi.

Ababirebera hafi bavuga ko abantu barenga 250, bahitwanywe n’ibitero by’indege i Aleppo, mu minsi 11 ishize. Ibi byatumye amerika n’ibihugu by’incuti bihagurukira byihutirwa guhagarika ubushyamirane no kwongera gutangiza inzira y’amahoro.

XS
SM
MD
LG