Uko wahagera

Australiya:Abafashwe Bugwate Babohowe


Ernesto Vergne prays at a cross honoring his friend Xavier Emmanuel Serrano Rosado and the other victims at a memorial to those killed in the Pulse nightclub mass shooting, a few blocks from the club in Orlando, Florida.
Ernesto Vergne prays at a cross honoring his friend Xavier Emmanuel Serrano Rosado and the other victims at a memorial to those killed in the Pulse nightclub mass shooting, a few blocks from the club in Orlando, Florida.

Muri Australia, abapolisi babohoje urunywero umuntu wari ufite imbunda yari amaze umunsi wose yafasheho ingwate n’abantu bose yasanzemo mu mujyi wa mbere munini w’igihugu Sydney.

Babanje kugerageza kuvugana n’uwo muntu, bimaze kunanirana baratera, bararasa, babohora ingwate. Kugeza ubu, ntibaratangaza niba hari ababiguyemo. N’umubare w’ingwate zose nturamenyekana neza.

Polisi ya Australia iratangaza ko uwo muntu wari wigaruriye ako kabali yitwa Man Haron Monis, umwimukira ukomoka muri Irani. Impamvu yabimuteye nayo ntizwi.

Gusa minisitiri w’intebe wa Australia, yavuze ko bishobora kuba ari igikorwa cya politiki. Monis yari afite ibendera ry’umukara ryanditseho amagambo y’Icyarabu y’umweru ya Shahada, ni ukuvuga ngo “Imana ni imwe Allah, Muhammad ni intumwa yayo.”

Imitwe y’intagondwa, hari n’uwa Etat Islamique, bagize Shahada ibendera ryabo. Abanya-Australia bagera kuri 70 bagiye kurwanira bene iyo mitwe mu Burasirazuba bwo hagati.

Abantu bose bari mu mazu yose yegereye ubwo bunywero, harimo na Consulat ya Leta zunze ubumwe z’Amerika y’i Sydney, bari basohowe, ayo mazu arafungwa.

XS
SM
MD
LG