Uko wahagera

Umutwe w'ingabo Wahangana n'Inyeshyamba zo muri Kongo


Ingabo za ONU zishobora kujya mu mirwano
Ingabo za ONU zishobora kujya mu mirwano
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko wifuza gushyiraho umutwe w’ingabo z’amahoro zifite manda yo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo.

Umutegetsi wa ONU yavuga ko izo ngabo, bita “brigade yo gutabara” zizaba zibarirwa ku 2,550, kandi zigamije kubuza imitwe ifite intwaro kwagura uturere yigaruriye. Uwo mutegetsi yavuze ko izo ngabo zizaba zishobora no kwambura intwaro izo nyeshyamba.

Iyo brigade izaba ari imwe mu zigize ingabo z’amahoro za ONU zisanzwe ziri muri Kongo zigera ku bihumbi 17. Izo ngabo za ONU zanenzwe cyane mu kwezi kwa cumin a kumwe ku mwaka wa 2012, ubwo zananiwe kubuza inyeshyamba z’umutwe wa M23 gufata umujyi wa Goma. Izo nyeshyamba zageze aho ziva muri uwo mujyi.

Abategetsi ba ONU bavuga ko biteze ko amasezerano y’akarere ku kibazo cya Kongo yasinywa taliki ya 28 y’ukwa mbere mu mujyi wa Addis Abeba ku ruhande rw’imirimo y’inama y’Afurika Yiyunze.

Bavuga ko amasezerano azasinywa na ba perezida ba Kongo, Rwanda, Uganda, Burundi, Angola, Republika ya Kongo, Afurika y’Epfo na Tanzaniya.
Akanama k’impuguke za ONU kashinje Uganda n’u Rwanda kuba ibyo bihugu bishyigikira inyeshyamba z’umutwe wa M23 wo muri Kongo. Cyokora, ibyo bihugu birabihakana.
XS
SM
MD
LG