Uko wahagera

Centrafrika: Abantu 20 biciwe mu Muhango wo Gushyingura


Africa Violent 2014
Africa Violent 2014
Abategetsi bo muri Republika ya Centrafrika bavuga ko igitero cya grenade cyakozwe ku bantu bagiye gushyingura cyahitanye abantu 20, gikomeretsa abandi 11.

Icyo gitero cyabaye taliki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu mu 2014, hafi I saa tanu za nijoro , kw’isaha yo muri Centrafrika. Cyakorewe mu gace hitwa Fatima, kiganjemo abayisilamu mu murwa mukuru Bangui.

Umwe mu bantu babonye iby’icyo gitero yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bikekwa ko cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Anti-baraka. Ibitero by’abo barwanyi ni byo byatumye abayisilamu bagera mu bihumbi bahunga ingo n’imiryango byabo mu mezi yashize.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri I Bangui yavuze ko ako karere ka Fatima kiriwe karimo ubwoba taliki ya 28 y’ukwa gatatu mu 2014.

Umuyobozi w’ingabo z’amahoro z’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri Centrafrika, Jenerali Jean-Marie Michel Mokoko, muri icyo cyumweru yari yatangaje ko bazafata abarwanyi ba anti-baraka nk’abanzi.
XS
SM
MD
LG