Uko wahagera

Mundial 2014 Hafi Kugera Muri Kimwe cya Kane


Ikipi y'Ubudage n'iya Alijeriya byarahatanye karahava.
Ikipi y'Ubudage n'iya Alijeriya byarahatanye karahava.

Amakipi abiri yo ku mugabane w'Afurika yari asigaye mw'irushanwa ry'igikombe cy'isi yarasezerewe. Nijeriya yakuwemo n'Ubufransa buyitsinze bibiri ku busa, naho Alijeriya ikurwamo n'Ubudage bibiri kuri kimwe. Uyu mukino wari ukomeye cyane ku buryo byanze gato ngo Alijeriya itsinde.

Ubu amakipi y'ibihugu bitandatu azakina muri kimwe cya kane ni Bresil, Colombiya, Ubuholandi na Costa Rica, Ubufransa n'Ubudage. Muri kimwe cya kane, Bresil izakina na Colombiya taliki ya kane y'ukwa karindwi 2014, Ubuhollandi bukine na Costa Rica taliki ya gatanu y'ukwa karindwi, naho Ubufransa bukine n'Ubudage taliki ya gatandatu y'ukwa karindwi.

Muri iki cyiciro cya kimwe cya kane, kimwe no muri kimwe cy'umunani, amakipi agomba gutsinda kugirango akomeze irushanwa, kandi itsinzwe ihita isezererwa. Iyo nyuma y’iminota 90 amakipi anganya, bongeraho iminota 30, yakomeza kunganya, bagatera za penaliti, itsinze nyinshi igakomeza irushanwa, indi igataha.

Umukino w’igikombe cy’isi, tubitutse, uzakinwa taliki ya 13 y’ukwa karindwi mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Bresil.

XS
SM
MD
LG