Uko wahagera

Umutingito w'Isi na Tsunami mu Buyapani


Mu Buypani, abatabazi bakomeje gukora ubutaruhuka
Mu Buypani, abatabazi bakomeje gukora ubutaruhuka

Mu Buyapani, hari ikindi kintu cyasandaye ku mashini ya kabiri y’uruganda rukoresha ingufu nukleyeri ku munsi wa kane nyuma y’uko rwangijwe n’umutingito w’isi

Mu Buyapani, hari ikindi kintu cyasandaye ku mashini ya kabiri y’uruganda rukoresha ingufu nukleyeri ku munsi wa kane nyuma y’uko rwangijwe n’umutingito w’isi. Ibyo byateje ubwoba ko ibyuma by’urwo ruganda bishobora kurekura imyuka yanduza.

Icyo kintu cyasandaye muri iki gitondo cyo ku ya 15 y’ukwa 3 mu mwaka w’2011 ku ruganda rw’ahitwa Fukushima, cyaje gikurikira ikindi cyasandaye umunsi umwe n’iminsi itatu mbere y’iyo taliki. Ibibazo kuri urwo ruganda byatangiye ubwo umutingito w’isi na tsunami yaje iwukurikira byatumye amashanyarazi abura kuri urwo ruganda. Icyo kibazo cyatumye ibyuma bikonjesha imashini kugirango zidashongeshwa n’ubushyuhe bwinshi zidakora.

Ikigo gishinzwe iby’ingufu nukleyeri cy’Ubuyapani kivuga ko ikintu cyasandaye kuri urwo ruganda gishobora kuba cyarangije ibyuma bishinzwe kugabanya uba umwuka ushyushye cyane w’imashini. Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura ibyo mu butaka cyatangaje ko umutingito w’isi wikubise ku Buyapani ku ya 11 y’ukwa gatatu mu 2011 wazamuwe ugezwa ku bice icyenda ku gipimo cya Richter.

Hafi abantu ibihumbi 200 bari batuye mu mujyi wa Fukushima wubatsemo urwo ruganda nukleyeri barahugishijwe. Guverinoma y’Ubuyapani yamenyesheje abiyemeje kutava muri ako karere kuguma imbere mu mazu yabo.

XS
SM
MD
LG