Uko wahagera

Ukraine: Imirwano ikaze Iraca Ibintu mu Burasirazuba


Abarwanyi bashyigikiwe n'Uburusiya mu birindiro byabo mu burasirazuba bwa Ukraine
Abarwanyi bashyigikiwe n'Uburusiya mu birindiro byabo mu burasirazuba bwa Ukraine

Muri Ukraine, imirwano yakomeje uyu munsi mu burasirazuba bw’igihugu, umunsi umwe nyuma y’uko agahenge k’iminsi icumi kari katanzwe na perezida Petro Poroshenko karangiye.

Umuvugizi w’urwego rw’umutekano no kurengera igihugu rwa Ukraine yavuze ko abasilikari batanu ba Ukraine bishwe, naho abandi 21 barakomereka mu masaha 24 ashize. Avuga ko abarwanya ubutegetsi bagera mu Magana nabo baguye mu mirwano.

Uwo muvugizi Andriy Lysenko avuga ko ingabo za guverinoma zisubije ahantu hatatu hari harafashwe n’abitandukanije n’ubutegetsi. Uyu Lynseko asobanura kandi ko Uburusiya bwaba bubuza abarwanya ubutegetsi kwambuka umupaka ngo bahungire mu Burusiya.

Ejo kuwa kabiri, perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari yanenze uwa Ukraine Petro Poroshenko ko ari we ntandaro yo kubura imirwano.

Ba ministri b'ububanyi n'amahanga b'Ubudage, Ubufransa, Uburusiya na Ukraine baraganira kuri icyo kibazo mu mujyi wa Berlin.

XS
SM
MD
LG