Uko wahagera

Hillary Clinton Azasobanurira Kongre Igitero cy'i Benghazi muri Libiya


Sekereteri wa leta wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Hillary Clinton
Sekereteri wa leta wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Hillary Clinton
Sekreteri wa leta w’Amerika Hillary Clinton azisobanura imbere ya kongre y’Amerika taliki ya 23 y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013, ku bibazo byibazwa ku gitero cyakozwe kuri consulat y’Amerika I Benghazi muri Libiya.

Clinton azisobanura imbere ya komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya kongre icyumba cy’abadepite. Yagombaga kuba yarabikoze mu kwezi kwa cumi n’abiri muri 2012, ariko ararwara biza gusubikwa.

Umuyobozi w’iyo komisiyo, umurepublika Ed Royce wo muri Californiya, yavuze ko ari ngombwa kwigira byinshi ku byabaye I Benghazi ku buryo igitero nk’icyo kitakongera kubaho.

Abarwanyi b’abayisilamu bafite intwaro nyinshi bagabye igitero gikaze kuri consulat y’Amerika I Benghazi taliki ya 11 y’ukwa cyenda umwaka ushize, bica ambasaderi Christopher Stevens n’abandi banyamerika batatu.

Depite Royce yavuze ko yifuza ko madame Clinton asobanura impamvu abakozi ayobora batigeze bateganya ko icyo gitero gishoboka, ndetse n’icyakorwa kugirango umutekano wa za ambasade ukazwe.
XS
SM
MD
LG