Uko wahagera

Salah Abdeslam Imbere y’Urukiko mu Bufaransa


Nyuma y’amezi hafi atandatu i Paris mu Bufaransa habaye ibitero, uri ku isonga mu bagabye ibyo bitero warusimbutse Salah Abdeslam yagejejwe imbere y’urukiko mu murwa mukuru w’Ubufaransa, amasaha nyuma y’uko agejejwe i Paris akuwe mu gihugu cy’Ububiligi.

Uwo mugabo w’umufaransa Abdeslam, ufite imyaka 26, yabaga mu Bubiligi, yari amaze igihe yihishahisha guhera ku italiki ya 13 y’ukwezi kwa 11, mu gihe cy’amabombe n’irasa, mu bice bya Paris.Yafashwe mu kwezi gushize, iminsi mike mbere y’italiki ya 22 y’ukwezi kwa gatatu yateweho amabombe i Buruseri mu Bubiligi, bombe zasaga n’izifite aho zihuriye ny’izo zatewe i Paris. Umutwe Leta ya Kiyisilamu wigambye ko ariwo wagabye ibyo bitero byombi.

Abdeslam kuwa gatatu taliki 27 z’ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 yagombaga kugezwa imere y’abagenzacyaha i Paris.

Umunyamategeko w’umufaransa Frank Berton wunganira Abdeslam, yavuze ko uwo yunganira atazaniganigwa n’ijambo.

Berton mbere yari yabwiye BFMTV ati: “Arashaka gusobanura, kandi ndakeka gufatanya n’ubucamanza bw’Ubufaransa”. Yasobanuraga ko uwo yunganira yashengutse umutima.

XS
SM
MD
LG