Uko wahagera

Koloneli Karegeya Patrick Yiciwe muri Afurika y'Epfo


Koloneli Patrick Karegeya
Koloneli Patrick Karegeya

Abayobozi ba politiki batavuga rumwe na leta y’u Rwanda barashinja Perezida Paul Kagame kuba ari we wicishije Koloneli Patrick Karegeya. Uyu Karegeya, wahoze ashinzwe serivisi z’ubutasi mu Rwanda yaba yarishwe anizwe mw’ihoteli y’I Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abakora anketi bavuga ko umurambo wa Karegeya wabonetse mw’ihoteli yo mu rwego rwo hejuru y’I Johannesburg. Polisi y’Afurika y’Epfo itangaza ko yasanze ijosi rya Karegeya ribyimbye, kandi ko isuwime yuzuye amaraso n’umugozi byasanzwe ahantu hihishe mu cyumba cy’iyo hoteli.

Mw’itangazo ryashyize ahagaragara, ishyaka rya RNC (Ihuriro Nyarwanda) ryashinje guverinoma y’u Rwanda. RNC ivuga ko u Rwanda rushaka gutera ubwoba no gucecekesha abanyarwanda. Mu mwaka wa 2011, inkiko z’u Rwanda zari zarakatiye Karegeya, adahari, gufungwa imyaka 21.

Jenerali Kayumba, umwe mu bayobozi ba RNC, wabonanye na polisi yatangiye gukora iperereza, yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tomasi Kamilindi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:19 0:00
Ibishamikiyeho

Ku rundi ruhande, umuhuzabikorwa wa RNC, Dr. Theogene Rudasingwa avuga ko hari impamvu nyinshi zituma bavuga ko Perezida Kagame ari we uri inyuma y'iyicwa rya Karegeya.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:02 0:00
Ibishamikiyeho


Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, we yatangarije umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi ko abafite ibimenyetso ku rupfu rwa Karegeya bagombye kubishyikiriza inzego z'umutekano z'Afurika y'Epfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG