Uko wahagera

Uburundi Buramagana Imyitwarire y'Amerika


Ministiri Alain Nyamitwe w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi
Ministiri Alain Nyamitwe w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburundi yatangajwe cyane n’ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ku matora yo mu Burundi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyo minisiteri isanga Amerika yivanga mu bibazo bwite by’Uburundi, ku buryo bunyuranije cyane n’amahame-remezo y’Umuryango w’Abibumbye n’ay’Afrika yunze ubumwe. Iryo tangazo ryemeza kandi ko Amerika ifite amakuru atari yo na gato ku Burundi.

Iri tangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburundi rirasubiza irya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko ibizava mu matora yo mu Burundi bitazemerwa. Amerika kandi ivuga ko Uburundi bwangiye visa indororerezi z’Afrika yunze ubumwe kugirango bajye kureba uko amatora agenda n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburundi ivuga ko itigeze yima abo bantu visa, ahubwo ngo ni bo bazisabye batinze, amatora araye ari bube.

XS
SM
MD
LG