Uko wahagera

Boko Haram Irarushaho Gukaza Umurego muri Nijeriya


Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch uratangaza ko umutwe wa Boko Haram mu gihugu cya Nigeriya umaze kwica abasivili barenga 2,000 muri uyu mwaka gusa.

Human Rights Watch ivuga ko Boko Haram yagabye ibitero bigera ku ijana mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.Ibi, bikubiye muri raporo uyu muryango washize ahagaragara kuri uyu wa kabiri.

Amakuru ava mu baturage batuye ku musozi wa Dile, uri mu ntara ya Borno, mu majyaruguru y'igihugu, yemeza ko Boko Haram yishe abandi bantu 26 kuri iki cyumweru, biganjemo abakristu. N'ubwo ntacyo leta iravuga kuri iki gitero, ababibonye bavuga ko indege za gisilikari zagaragaye zigaba ibitero kuri ibyo byihebe.

Human Rights Watch ivuga ko Boko Haram yakajije umurego mu gutega ibisasu ahantu hateranira abantu benshi nko mu masoko, n’ahandi hahurira abantu benshi. Ivuga ko ibyo bisasu bimaze guhitana abantu basaga 400.

Boko Haram ivuga ko ishaka gushyiraho leta igendera ku mahame ya Islam mu majyaruguru ya Nigeriya.

XS
SM
MD
LG