Uko wahagera

Ubulayi Bugiye Gusonera Viza Abanyaturkiya


Umuyobozi w'umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe Donald Tusk ari kumwe na ministiri w'intebe wa Turkiya Ahmet Davutoglu
Umuyobozi w'umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe Donald Tusk ari kumwe na ministiri w'intebe wa Turkiya Ahmet Davutoglu

Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe wemeje umugambi wo gusonera “visas” abaturage ba Turkiya. Abashaka kujya mu Bulayi mu biruhuko cyangwa ku mpamvu z’ubucuruzi bazajya binjira ku buntu bamareyo amezi atatu.

Umuryango usaba ibihugu biwugize n’inteko ishinga amategeko yawo nabo kwemeza uwo mugambi kugirango utangire gushyirwa mu bikorwa.

Ubulayi buvuga ko bwafashe icyo cyemezo Turikiya imaze kuzuza ibyo yasabwaga byose. Ariko ngo hasigaye bitanu, birimo ikibazo cyo kubahariza uburenganzira bwa muntu. Nabyo nibirangira, ni bwo impushya z’ubuntu - “visas” - zizatangira.

XS
SM
MD
LG