Uko wahagera

Rwanda: Kuki Bishisha Gutanga Ibitekerezo?


Frank Habineza, umuyobozi w'ishyaka mu Rwanda.
Frank Habineza, umuyobozi w'ishyaka mu Rwanda.

Mu Rwanda, hari abaturage bo mu bice bitandukanye babwiye Ijwi ry'Amerika ko bitoroshye gutanga ibitekerezo, cyane ku bintu basanga bitagenda.

Abo baturage bavuga ko iyo batanze ibitekerezo, inzego zibanze z'ubuyobozi bwite za leta zishobora kutaborohera. Bityo bamwe bagahitamo guceceka kabone n'iyo baba babona hari ibitagenda.

Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency "International-Rwanda" wemereye Ijwi rya Amerika ko hari abawugana bawuregera ko bahohoterwa bazira gutanga ibitekerezo.

Nyamara, amategeko y'u Rwanda ndetse n'amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, nta muntu uwo ari we wese akumira ku ngingo yo gutanga ibitekerezo igihe bidakangurira abantu bamwe kwica abandi cyangwa se kubabibamo inzangano.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yavuganye na bamwe mu banyarwanda kuri iki kibazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:18 0:00

XS
SM
MD
LG