Uko wahagera

Afurika: Papa Fransisiko Aragera muri Kenya kuwa Gatatu


Papa Fransisiko azatangirira uruzinduko rwe muri Afurika kuri uyu wa gatatu. Biteganyijwe ko azajya muri Kenya, Uganda na Repubulika ya Centrafurika.

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwa muntu zifite icyizere ko Papa azarukoresha mu gushishikariza kwagura uburenganzira bwa politiki, ukwihaganirana gushingiye ku madini no kwubaha ba nyakamwe.

Muri Kenya, Papa azasura igice gituwemo n'abakene benshi cy'ahitwa Kangemi mu nkengero z'umurwi mukuru Nairobi.

Byitezwe kandi ko azashimangira ingaruka z’ibidukikije, nk’uko yabivuze mbere ko ibihugu bikennye aribyo bihura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ibihe. Azanabonana n’abayobozi b’abadini atandukanye, kugira ngo avuge ku mateka y’urugomo hagati y’amadini.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch wandikiye umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko, umusaba kugira icyo avuga ku bibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu mu rugendo rwe ku mugabane w’Afurika.

Uwo muryango warondoye ibibazo byinshi bitandukanye bivugwa cyane mu bihugu byo mu karere nka Kenya, Uganda, Repubulika ya Centrafrica, ndetse uvuga no ku bibazo by’ihohotera n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi.

Muri urwo rwandiko Daniel Bekele, umuyobozi wa Human Rights Watch ku mugabane w’Afurika avuga ko guverinoma y’u Burundi ikomeje kubangamira no kugirira nabi impirimbambyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uwo muryango uvuga ko abantu benshi barimo abagize uruhare mu myigaragambyo, abatavuga rumwe na leta bakomeje kwicwa abandi barenga ibihumbi 200 bakaba barahunze igihugu.

XS
SM
MD
LG