Uko wahagera

Liberia: Icyorezo cya Ebola Cyongeye Kugaragara


Abategetsi bashinzwe ubuzima bavuga ko umwana yahitanywe na Ebola, ko ari uwa mbere uhitanywe n’iyo ndwara mu mezi hafi atandatu.

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko wo mu burasirazuba bw’umurwa mukuru , Monrovia, yasuzumwe iyo ndwara mu cyumweru gishize. Ise n’umuvandimwe we nabo babasanganye Virusi ya Ebola. Bajyanywe kuvurirwa mu kigo kiri mu nkengero za Monronvia hamwe n’abandi bantu batatu bo mu muryango.

Abategetsi muri Liberiya, barimo gucungira hafi abandi bantu barenga 150 bashobora kuba bafite iyo virusi. Barimo abakozi bo mu buvuzi n’abandi bagize aho bahurira n’uwo muryango.

Kuba hari abantu bashya banduye, bisubije inyuma icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika, byari byavuzwe ko kitakirangwamo Ebola kw’ itariki ya 9 y’ukwezi kwa 5 n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS. Cyakora abantu bashya bongeye kuboneka baranduye mu kwezi kwa 6.

Umuyobozi w’itsinda rishinzwe gutabara ku byerekeye Ebola muri OMS, Bruce Aylward, yavuze ko bitarasobanuka ukuntu uwo mwana w’umuhungu yanduye Ebola. Yavuze ko, uwo mwana hamwe n’umuryango we, ntaho bizwi mu mateka ko bahuye n’abarokotse Ebola cyangwa abo yahitanye.

Liberia ni kimwe mu bihugu 3 byazahajwe cyane n’icyorezo cya Ebola, cyatangiye mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2013. Abantu barenga ibihumbi 10 banduye iyo ndwara muri icyo gihugu. Ibihumbi birenga 4,800 yarabahitanye.

XS
SM
MD
LG