Uko wahagera

Papa Fransisiko Azagenderera Kenya muri iki Cyumweru.


Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, ategerejwe mu ruzinduko muri Kenya kuwa gatatu tariki ya 25 ukwezi kwa 11mu 2015. Akihagera, azabonana na Perezida Uhuru Kenyatta.

Kuri gahunda ye y’iminsi itatu azamarayo, harimo n’inama n’abayobozi b’amadini atandukanye, misa muri kaminuza ya Nairobi, n’ibiganiro n’urubyiruko muri stade ya Kasarani.

Papa Fransisko azava muri Kenya kuwa gatanu taliki 27 ukwezi kwa 11 umwaka wa 2015 yerekeze muri Uganda. Naho kuwa mbere w’icyumweru gitaha, biteganijwe ko Papa azajya muri Repubulika ya Centrafrika.

Imiryango n'ibihugu, birimo Ubufransa, byamubwiye kenshi ko muri icyo gihugu ashobora kuhagirira ingorane z’umutekano, ariko we yanze gusubika urwo ruzinduko.

XS
SM
MD
LG