Uko wahagera

Kenya: Papa Fransisiko Azaharanira Ibidukikije


Umushumba wa Kiriziya Gaturika, Papa Fransisiko, yageze mu gihugu cya Kenya kuwa gatatu taliki 18 y’uku kwezi kwa 11, umwaka wa 2015. Niho yatangiriye uruzinko rwe agirira muri Afurika. Nk'uko byagenze mu ruzinduko ruheruka, Papa byitezwe avuga ku kibazo kimuri ku mutima. Icyo ni ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe, ikibazo gikomeye by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.
Mu kwezi kwa Cyenda, Papa Fransisiko yasuye leta Zunze ubumwe za Amerika, avuga ku ihindagurika ry’ibihe, mu ijambo rye yavuye muri prezidance ya Amerika. Ibi yabigarutseho no mu nama yagiranye n'inteko ishinga amategeko ya Amerika, no mu muryango w’abibumbye.

Ubwo yari muri Prezidansi ya Amerika, Papa Fransisiko yasabye ko hagira igikorwa. Avuga ko ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe kidashobora gusigwa inyuma, mu gutegurira urubyiruko rw’ibihe biri imbere.

Achim Steiner, umuyobozi akaba umuhuzabikorwa wa programu ya ONU, UNEP, ishinzwe kurengera ibidukikije, avuga ko yishimiye ko Papa yashyize imbere ikibazo cy’ihindaguruka ry’ibihe kuri gahunda ye. ​

Papa mu ruzinduko rwe byitezwe ko azabonana n’abayobozi bashinzwe kurengera ibidukikije bo mu muryango UNEP, ku cyicaro gikuru i Nairobi. Ibi zaba abikoze hasigaye iminsi ine mbere y’uko inama y’umuryango w’abibumbye ku ihindagurika ry’ibihe, itangira i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG