Uko wahagera

USA: Imyaka 20 yo Kwibuka Urugendo "Million Man March"


Louis Farrakhan, umuyobozi w'umuryango wo muri Amerika witwa "Nation of Islam"
Louis Farrakhan, umuyobozi w'umuryango wo muri Amerika witwa "Nation of Islam"

Abantu ibihumbi, biganjemo abirabura, bateraniye mu mujyi wa Washington, DC bizihiza imyaka 20 urugendo rwitiriweho "Million Man March".

Urwo rugendo rutegurwa n'umuryango witwa "Nation of Islam: uyobowe n'uwitwa Louis Farrakhan.

Mbere y'uko abo bantu baterana, Farrakhan yari yatanze itangazo avuga ko mw'ijambo rye azasaba guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika kubonera ibisubizo bikomeye byugarije abaturage.

Perezida w'Amerika barack Obama witabiriye uru rugendo hashize imyaka 20, muri 1995, uyu munsi yari muri leta ya Californiya.

Urwo rugendo rwakozwe muri 1995 ni rwo rwa kane runini rwahuruje abantu benshi hano i Washington, kandi ni rwo rwiganjemo abirabura.

Louis Farrakahn yari yifuje ko abantu miliyoni bitabira urwo rugendo.

XS
SM
MD
LG