Uko wahagera

FIFA: Blatter na Platini mu Bahagaritswe ku Buyobozi


Ikirango cya FIFA
Ikirango cya FIFA

Komisiyo ishinzwe kugenzura imyitwarire myiza, mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru FIFA, yahagaritse perezida wa FIFA, Sepp Blatter, ku mirimo ye by’agateganyo amezi atatu.

Undi wafatiwe ibihano ni Michel Platini, perezida wa UEFA, ishyirahamwe ry’umupira w’aguru mu Burayi, akekwaho ifatanyacyaha.

Icyo bivuze ni uko Sepp Blatter atemerewe guhagararira iryo shyirahamwe mu buryo ubwo ari bwo bwose. Issa Hayatou, perezida w' ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ni we ugiye kuyobora FIFA by'agateganyo.

Urwego rw’igenzacyaha rwa Komisiyo y’imyitwarire ya FIFA rwatanze icyifuzo cyarwo ruhereye kuri anketi ubutabera bw’Ubusuwisi burimo bukora kuri Sepp Blatter. Bumukekaho ibyaha bya ruswa.

Abandi bafatiwe ibihano ni Jerome Valcke umunyamabanga mukuru wa FIFA, nawe wahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ndetse n’umunya-Koreya y’Epfo Chung Mong-joon wahagaritswe igihe cy’imyaka itandatu

Platini, na Mong-joon bahatanira umwanya wa perezida wa FIFA mu matora ateganijwe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka utaha. Aba bagabo batatu ni bo bahabwa amahirwe muri aya matora. Ihagarikwa ry’abo byaba ari inkuba ikubise kuko byahindura isura yose y’ayo matora.

Umusuwisi Sepp Blatter w’imyaka 79 y’amavuko amaze imyaka irenga 40 akorera FIFA, irimo 17 ari perezida wayo.

XS
SM
MD
LG