Uko wahagera

CPI Ihanganye n'Afurika y'Epfo kuri Perezida wa Sudani.


Afrika y’Epfo irarega urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kuba Ruyirenganya ku bireba uruzinduko rwa Perezida wa Sudani Omar al-Bashir.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afrika y’Epfo, arisobanura k’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kuba igihugu cye cyarananiwe guta muri yombi Perezida wa Sudani mu kwezi kwa gatandatu.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwahaye Afrika y’Epfo kugeza ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cumi ngo izabe yamaze kwisobanura ku myitwarire yayo.

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Afrika y’Epfo, yasabye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga igihe, kugirango asobanure icyemezo cya guverinema ye, cyo kudata muri yombi Prezida Bashir, kandi urukiko rwari rwatanze itegeko ry’uko kumubuza kuva mu gihugu.

Ministri Maite Nkoana-Mashabane yanamaganye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga byongera umwuka mubi hagati y’urukiko n’ibihugu binyamuryango byo muri Afrika.

Nkoana-Mashabane ati: ikibabaje n’uko Afrika y’Epfo itahawe amahirwe yo gutanga ibisobanuro imbere y’amategeko. Ati ibi ntibyubahilije uburenganzira bwa Afrika y’Epfo nk’igihugu kinyamuryango. Avuga ko urukiko rwarenze ku bikubiye mu masezerano y’I Roma.

Abategetsi muri Afrika y’Epfo bavuga ko prezida Omar Bashir yagendeye k’ubudahangarwa nk’intumwa ya Afrika Yiyunze mu nama y’i Johannesburg.

Cyakora umucamanza mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga, Angela Mudukuti, avuga ko Afrika y’Epfo yatanze urugero rubi.

Kenya na Congo ni ibindi bihugu byasinye amasezerano yo gushyiraho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, byemereye Bashir kubisura ntibyamuhagarika.

Bashir yamaze amasaha arenga 48, I Johannesburg ubwo yari mu nama y’abakuru b’ibihugu, kandi nta jambo yahavugiye, ubwo yageragezaga kwirinda ibitangazamakuru.

XS
SM
MD
LG