Uko wahagera

OMS: Amabwiriza Mashya ku Ndwara ya Sida


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, uyu yatangaje amabwiriza mashya yo kurwanya SIDA.

Umuntu wese wipimishije bagasanga yaranduye VIH, agomba guhita ashyirwa ako kanya ku miti igabanya ubukana bw’ako gakoko. OMS ivuga ko bituma umuntu akomeza kubaho bisanzwe, atarwaragurika, kandi bigabanya cyane ko ashobora kwanduza abandi.

Amabwiriza ya OMS yari asanzweho kugeza ubu yavugaga ko umuntu wanduye VIH agomba gutangira gufata imiti igabanya ubukana bwa virus abasilikali b’umubili we bamaze kugabanuka ku buryo bugaragara. Ubu rero ntibikiri ngombwa gutegereza kugeza aho.

Amabwiriza mashya azatuma umubare w’abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA wiyongera cyane, uve kuri miliyoni 28 ugere kuri miliyoni 37, ku isi yose. Kugera mu 2030, aba kandi yarinze abandi bantu miliyoni 28 kwandura VIH.

XS
SM
MD
LG