Uko wahagera

Rwanda: Kwita Izina Abana b'Ingagi


Gorilla Naming Ceremony in Rwanda on September 4, 2015
Gorilla Naming Ceremony in Rwanda on September 4, 2015

Kuwa gatandatu tariki ya 5 y'ukwa cyenda 2015 u Rwanda ruraha Izina Abana b'ingagi 24 bavutse uyu mwaka muri Pariki y'ibirunga iri mu Majyaruguru y'igihugu-Musanze.

Umuhango wo kwita izina ufatwa nk'ukomeye ku gihugu cy'uRwanda kubera akayabo k'amafaranga zinjiza. Abaturiye ibirunga na bo umunsi nk'uyu bawuboneraho imirimo ariko bagasigarana ipfunwe ryo kuba badashobora gusura ingagi. Impamvu batangaza ni ibiciro basanga bihanitse ku buryo batashobora kubyigondera.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yatembereye hafi y'ibirunga yitegereza uko abanyarwanda bitegura uyu munsi.

XS
SM
MD
LG