Uko wahagera

Pakistani: Abakuwe ku Byabo Bagera Hafi Miliyoni Ebyeri


Abakuwe mu byabo muri Pakistani
Abakuwe mu byabo muri Pakistani

Mu gihugu cya Pakistani, hari raporo nshya ivuga ko, mu mpera z’umwaka w’2014, 46 ku ijana bya miliyoni zirenga enye z’abaturage ba Pakistani, bakuwe mu byabo n’ubushyamirane, n’urugomo mu majyepfo ya Asia.

Ibyo ni bimwe mu byaragarajwe n’ubushakashatsi rusange, bwashyizwe ahagarara kuri uyu wa gatatu, n’akanama ko muri Norvege gashinzwe gukurikirana iby’impunzi zataye ibyazo imbere mu gihugu, ku kigo cy’umuryango w’abibumbye I Geneve mu Busuwisi.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko umubare w’abantu bataye ibyabo imbere mu gihugu cya Pakistani wiyongereye uva ku bantu ibihumbi 746700, ugera byibura kuri miliyoni 1 n’ibihumbi magana cyenda. Ibi byabaye mu gihe inyeshyamba zakajije umurego ndetse n’ibikorwa byo kuzirwanya byiyongereye. Kuva mu mwaka w’2009, uwo mubare wagendaga ugabanuka.

Raporo y’ubushakashatsi ivuga ko, ibikorwa by’ingabo za Pakistani ku nyeshyamba mu ntara ya Waziristan ya ruguru, na Khyber, hari y’umupaka wa Afghanistani, byatumye abantu benshi bahunga muri uyu mwaka. Abagera ku bihumbi 907 bahunze ingo zabo, ugereranyije n’ibihumbi 140, bahunze mu mwaka w’2013. Iyo raporo ivuga ko, kugeza ubu abahunze mu mwaka ushize batarahunguka.

XS
SM
MD
LG