Uko wahagera

Amerika Irasaba Abayobozi b'u Burundi Kutaroha Igihugu


Tom Malinowski, sekreteri wungirije w'Amerika
Tom Malinowski, sekreteri wungirije w'Amerika

Muri Amerika, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije ushinze ibirebana na demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo, Tom Malinowski, arasaba abayobozi b’Uburundi kudafata ibyemezo byatuma ibintu bitagira igaruriro.

Bwana Malinowski asobanura ko ingaruka byateza zaba ishyano ku gihugu. Ibyo yabivuze mu kiganiro kihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda tariki ya 28 y'ukwezi kwa kane 2015, mbere yo kujya mu ruzinduko mu Burundi.

Mu Burundi imyigaragambyo imaze iminsi itatu i Bujumbura, abaturage bamagana icyemezo cy’ishyaka riri ku butegetsi cyo kwemeza ko Perezida Pierre Nkurunziza yaribera umukandida mu matora yo mu kwezi kwa gatandatu.

Bwana Malinowski asobanura ko ashyiriye abayobozi b’Uburundi ubutumwa bw'Amerika bubasaba kubahiriza amahame akubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha. Ayo masezerano yasoje intambara yasinywe mu mwaka wa 2003. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Eddie Rwema.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:39 0:00

XS
SM
MD
LG