Uko wahagera

Uburayi Buzakoresha Abasilikari Bukumira Amato y'Abashimusi


Abayobozi b’Uburayi barimo gusuzuma uburyo bakemura ibibazo by’amato atwara abimukira arohama mu nyanjta ya Mediterane.

Mu ngamba bateganya, harimo gukoresha ingufu za gisilikari. Byatuma bafata no bakanasenya ayo mato y’abashimusi akiri muri Afurika, kugira ngo ntabashe kwambutsa abimukira bashaka kujya mu Burayi.

Abayobozi b’ibihugu 28 by’umuryango w’Uburayi bahuriye mu nama I Buruseli mu Bubiligi uyu munsi kuwa gatatu. Iyi nama ihutiyeho ibaye nyuma y’uko ubwato bw’abashimusi bugize impanuka bugahitana abantu barenga 800. Iyo mpanuka yabaye mu gihe umukapiteni w’ubwo bwato yagonze ubwato butwara imizigo bwo muri Portugal bwari buje kubatabara.

Umushinga wumwanzuro w’abanyaburayi usaba ko haboneka amafranga y’inyongera yakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi. Uwo mwanzuro uteganya nanone ariko ko hakorwa ibishoboka ayo mato agafatwa agasenywa mbere y’uko akoreshwa n’abashimusi.

Hafi abimukira ibihumbi 150 binjiye mu Butaliyani umwaka ushize. Muri uyu mwaka wonyine, bishingiye ku bimukira bamaze kwinjira, icyo gihugu kiteze ko abagera ku bihumbi 200 bashobora kuzinjira ku butaka bwacyo.

XS
SM
MD
LG