Uko wahagera

Amnesty International Iratabariza Abimukira Bajya mu Burayi


 Amnesty International
Amnesty International

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu Amnesty International uyu munsi kuwa gatatu wasabye abayobozi b’ibihugu by’Uburayi gufasha mu butabazi bw’abimukira barohama mu Nyanja Mediterane.

Muri raporo yatangarije I Parisi mu Bufransa, Amnesty ivuga ko amakuba yabereye mu Nyanja ari urukozasoni ku Burayi. Ni yo mpamvu Amnesty yasabye abayobozi b’Uburayi, ejo kuwa kane, bazahurira mu nama I Buruseli, guhita bafata icyemezo cyo kongera amato, indege n’ibindi bikoresho bikenewe. Ibyo byatuma inyanja ya Mediterane igenzurwa neza n’abimukira bagatabarwa mu gihe ubuzima bwabo bwugarijwe.

Intabaza ya Amnesty ije mu gihe abategetsi bo mu Burayi bakomeje gukora iperereza ku buryo ubwato bwarohamye bugahitana abimukira 900 mu majyepfo y’ikirwa cy’Ubutaliyani cya Lampedusa.

Abayobozi b’Uburayi bumvikanishije akababaro kabo kuri iyo mpamuka. Gusa, bamwe muri bo basanga umuti wo gukemura ikibazo cy’abimukra Atari ukuborohereza kwinjira mu Burayi. Ko ahubwo abapolisi bagenzura amazi batagomba kwemera ko amato arimo abimukira arenga inkombe z’Afurika

XS
SM
MD
LG