Uko wahagera

Abanyaburayi Bahagurukiye Ikibazo cy'Abimukira Babugarije


Abayobozi b’ibihugu byo mu Burayi biriwe uyu munsi bashakisha uko babona umwanzuro ku kibazo cy’ingutu cy’Abimukira baturuka ku mugabane w’Aziya n’Afrika bajya mu Buryai. Iyo nama ibaye mu gihe havugwa andi mato atatu atwaye abo bimukira ari mu Nyanja ya Mediterane.

Ba mininstri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ubutegetsi bw’igihugu b’Umuryango w’Uburayi, bahuriye muri Luxembourg, iminsi ibiri nyuma y’uko hari ubwato bwarohamye ku nkombe za Libiya bugahitana abimukira barenga 700. Bikekwa ko abo bimukira bahitanwe n’iyo mpanuka bagerageza kujya mu kirwa cya Lampeduza kiri mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Ministri w’intebe w’Ubutaliyani Matteo Renzi yavuze ko Ubutaliyani n’ikirwa cya Malta bikorera hamwe kugirango batabare ubundi bwato bubiri buri ku nkambo za Libya. Bumwe muri ubwo bwato butwaye abimukira hagati y’100 na 150, ubundi burimo abagera hafi kuri 300.

Abategetsi b’Ubugereki batabaye abimukira 90, ubwo ubwato bw’ibiti barimo bwarohamye hafi y’ikirwa cya Rhodes, ariko batatu muri abo bahasize ubuzima.

XS
SM
MD
LG