Uko wahagera

Somaliya: Umutwe wa al-Shabab Wahitanye Abantu 18 i Mogadisiyo


Muri Somaliya, al-Shabab yagabye igitero kuri minisiteri y’uburezi mu murwa mukuru Mogadishu. Yahitanye abantu 18, nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’umutekano ya Somalia, Mohamed Yusuf, yabitangarije Ijwi ry’Amerika. Abandi bantu 15 bakomeretse.

Nk’uko uwo muvugizi yabisobanuye, abitabye Imana barimo umunani b’abasivili, abasilikali babili ba Somaliya, umusilikali umwe w’Afrika yunze ubumwe, n’abateye bose uko bari barindwi.

Igitero cyatangijwe n’imodoka yari itezemo ibisasu yabanje guturika. Yakurikiwe n’abantu bafite imbunda bahise batera mu nyubakwa, barasa. Ikigo ntaramakuru Associated Press kiratangaza ko abateye bafashe bugwate abakozi bamwe ba minisiteri. Abasilikali ba Somaliya, bafatanije n’ab’Afurika yunze ubumwe, batabaye, barwana n’abihebyi kugera babatsinze burundu, bagobotora inyubakwa ya minisiteri yose. Iyo nyubakwa ikoreramo kandi na minisiteri ya peteroli n’amabuye y’agaciro.

Leta ya Somaliya yagennye ibihembo bitubutse ku bantu bose batuma abayobozi bo hejuru 11 ba al-Shabab batabwa muri yombi. Muri abo bashakishwa cyane harimo umugaba mukuru Ahmed Omar Abu Ubyed. Igihembo cyamufatisha kiragera ku madolari ibihumbi 250. Harimo kandi na Mohammed Mohamud Kuno ukekwaho ko ari we ushinzwe gutegura ibitero by’iterabwoba byose muri Kenya. Somalia yashyize ku mutwe we amadolari ibihumbi 150.

XS
SM
MD
LG