Uko wahagera

Abarundi Bahunze Biyemeje Kuba Bagumye mu Rwanda


Impunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda
Impunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda

​Abarundi bahungira mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bahakaniye abategetsi babo ko badashobora gutaha mu gihe umutekano utaraboneka mu gihugu.

Abo bategetsi bari bagiye kubashishikariza gutaha bari bayobowe na ministre w’umutekano w’imbere mu gihugu Bwana Edouard Nduwimana, yababwiye ko ntacyo bahunga igihugu gitekanye. Imibare y’abahunga iriyongera umunota ku wundi.

Mbere yo kugira icyo babwira impunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda, abategetsi babo babanje kumva impamvu za bamwe zibatera guhunga.

Abategetsi b’uburundi barimo Bwana Edouard Nduwimana Ministre w’umutekano w’imbere mu gihugu ntako batagize ngo bumvishe abarundi ko bahunga icyo bita ubusa, bakwiye gusubira mu gihugu cyabo. Bari baje kugeza ku mutegetsi uhagarariye abatwa mu ntara ya Kirundo abahunga baturukamo. Yemwe n’umuvugabutumwa yarimo.

Bwana Nduwimana yavuze ko ihunga ry’aba barundi hari abanyapolitiki bashobora kuba baryihishe inyuma. Imbonerakure za CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi zishyirwa mu majwi ku kubatoteza , yavuze ko ari ukuzitera urubwa. Ko uwaba yarabikoze yabihanirwa bititiriwe ishyaka ryose.

Hari abagize icyo bavuga cyabateye guhunga, bwana Nduwimana yashinje imbonankubone gutoroka ubutabera ku byaha atavuze. Asoza asaba abenegihugu gutahuka.

Intumwa z'u Burundi zasuye impunzi zahungiye mu Rwanda
Intumwa z'u Burundi zasuye impunzi zahungiye mu Rwanda

Nta mutegetsi n’umwe w’I Burundi washatse kurema agatima izo mpunzi ngo akomerwe mu mashyi. Bihabanye n’ibyo, Mme Seraphine Mukantaba ministre wita ku mpunzi akimara kubabgira ko nibadataha barabigiza kure y’umupaka wabo, ababyemererwa bagahabwa ibyangombga by’ubuhunzi, yakurikijwe urufaya rw’amashyi.

Mu yandi magambo byabaye nko kugosorera mu rucaca ku bategetsi b’abarundi. Ministre Edouard Nduwimana yashinje kandi abo barundi banze gutaha, gushaka kwibonera ibyangombwa byo mu bihugu by’amahanga byakira impunzi.

Umwe mu bategetsi bo hasi utashatse kumvikana mu itangzazamakuru yavuze ko ikibazo cy’imbonerakure gikomeye iwabo mu Burundi.

Imibare ya ministere yita ku mpunzi mu Rwanda mu gihe bashishikarizaga gutaha yasagaga 600 mu Bugesera gusa , iya Nyanza irenga 230. Abategetsi babo bakimara kuhava, hahise haza abandi 97. Bose baratinya intambara ishobora kwaduka ikomotse ku matora y’umukuru w’igihugu.

XS
SM
MD
LG