Uko wahagera

Abanyakenya mu Cyunamo cy'abantu 147 Bishwe na al-Shabab


Abanyakenya bari mu cyunamo, kubera abantu babo bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa al-Shabab, babagoteye umunsi wose mu ishuri kaminuza riri mu burasizuba bw’igihugu, ejo kuwa kane. Haguye abantu 147, biganjemo abanyeshuri, harimo n’abagabye igitero bane.

Guverinema ya Kenya irateganyiriza amadorali ibihumbi 220, y’igihembo umuntu uzatuma undi muntu wo mu mutwe wa al-Shabab ufite aho ahuriye n’ibyo bitero, witwa Mohammed Mohamud Kuno, afatwa. Uyu asanzwe ari ku rutonde rw’abashakishwa na guverinema. Akekwaho kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya al-Shabab byibasira igihugu cya Kenya. Azwi no ku izina rya Gamadhere cyanga Dulyadayna.

Kuno arashakishwa ngo ahatwe ibibazo ku byerekeye igitero kuri kaminuza ya Garissa. Ingabo zishinzwe umutekano zahanganye n’abarwanyi amasaha 15, zibasha kubohoza abanyeshuli 500 mbere yo kurasa, zikica abagabye icyo gitero.

Al-Shabab ivuga ko, icyo gitero cyari icyo kwihorera ku bikorwa cy’abasilikare ba Kenya, imbere mu gihugu bituranye cya Somali, aho uwo mutwe w’abarwanyi ufite icyicaro.

XS
SM
MD
LG