Uko wahagera

Rwanda: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida


Rwanda President
Rwanda President

Mu Rwanda, ibiganiro mpaka ku ngingo yo guhindura itegeko nshinga umukuru w’igihugu Paul Kagame akongera kwiyamamaza byatangiye gufata indi ntera imbere mu gihugu.

Umwaka ushize amashyaka ya politiki amwe yafashe iya mbere yo gusaba ko itegeko nshinga ryahinduka, mu gihe andi akabyanga yabyangaga. Ubu, umwanya wabaye uw’ishyaka riri ku butegetsi ubwaryo n'abayoboke baryo.

Bamwe mu bayobozi b’ishyaka FPR-Inkotanyi batangiye gukangurira abaturage ko basaba inteko ishinga amategeko ikiga uko ingingo zibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda ya gatatu zahinduka.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi aragaruka kuri iki kibazo, gishobora kuzahindura byinshi muri politiki y’u Rwanda mu myaka ibiri iri imbere.

Rwanda: Impaka kuri manda ya gatatu ya perezida
please wait

No media source currently available

0:00 0:30:01 0:00

XS
SM
MD
LG