Uko wahagera

Perezida Obama Asaba Abanyanijeriya Gutora mw'Ituze


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yasabye ko muri Nijeriya haba amatora yigenga kandi yo mu mucyo kuri uyu wa gatandatu. Yaboneyehho no gusaba abanyanijeriya kwamagana urugomo rwibasiye andi matora yabaye mbere muri iki gihugu.

Muri videwo yatangajwe n’Ambasade y’Amerika Abuja muri Nijeriya, Perezida Obama yavuze ko amatora akozwe neza ari ryo rufunguzo rwo guhagarika umuwe w’Abarwanyi wa Boko Haram. Ibyo kandi byatuma abanyanijeriya barenga miliyoni bavuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.

Bwana Obama yagize ati, “ni yo mpamvu mpamagarira abayobozi n’abakandida bose kumvisha neza ababashyigikiye ko urugomo rudafite umwanya mu matora ya demokarasi, kandi ko batazakangurira abantu urugomo, cyangwa se kubashyigikira kurukora. Ibyo haba ,mbere, mu gihe na nyuma y’uko amajwi y’amatora abaruwe.

Mu matora yo muri Nijeriya, Perezida Goodluck Jonathan ahanganye n’uwahze ari umuyobozi wa gisilikari Mohamed Buhari. Hari amakuru yatangajwe ko habayeho kwiba amajwi, nyuma y’uko bwana Jonathan atsinze amatora yo muri 2011. Ubushyamirane bwabaye mu majyaruguru y’igihugu nyuma y’aya matora bwahitanye abantu 800.

Abasesengura politiki ya Nijeriya basanga ubu bwana Jonathan atazoroherwa muri aya matora kuko abatavuga rumwe na we bishyize hamwe, hakiyongeraho n’ibitero bya Boko Haram.

XS
SM
MD
LG