Uko wahagera

Ambasaderi w'Amerika muri Koreya y'Epfo Yarakomerekejwe


 Ambasaderi w'Amerika muri Koreya y'epfo
Ambasaderi w'Amerika muri Koreya y'epfo

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’America muri Korea y’epfo, Mark Lippert, aratangaza ko ameze neza nyuma yo gukomeretwa n’icyuma yatewe n’umuturage. Ibi byabaye yitabiriye ibirori byo gusangira ifunguro n’abayobozi kuri uyu wa gatatu.

Nyuma yo kuvurirwa mu bitaro, Lippert, yahise atangaza ku rubuga rwe rwa Twitter ko we n’umuryango we bashimishijwe n’ubutumwa bwinshi bagiye bakira bumwifuriza ineza no gukira vuba.

Polisi muri Koreya ivuga ko umuntu wateye ambassaderi Lippert icyuma ari mugabo w’imyaka 55 witwa Kim Ki-Jong. Itangazamakuru ryo muri Koreya rivuga ko uwo mugabo ngo yumvikanye avugako ko hakenewe uguhuza za Koreya zombi.

uzwiho kuba umuhezanguni mu guharanira ko Korea zombie zaba igihugu kimwe, akaba yasakuzaga avuga ngo Korea y’epfo n’iya ruguru zigomba kwiyunga. Perezida wa Korea y’epfo, Park Guen-hye yahise avuga ko igitero kuri ambassaderi Lippert cyari kigamije guhungabanya ubumubano uri hagati ya Korea y’epfo n’Amerika.

Perezida wa Korea y’epfo, Park Guen-hye yahise avuga ko igitero kuri ambassaderi Lippert cyari kigamije guhungabanya ubumubano uri hagati ya Korea y’epfo n’Amerika. Umuvugizi wa ministeri y’Ububanyi n’Amahanga we yahise atangaza ko Koreya igiye gukaza umutekano w’abadiplomate muri icyo gihugu. I Washington, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga nayo yamaganye icyo gitero, naho ibiro bya prezidansi byo bivuga ko Perezida Barack Obama, ubwe yahamagaye, ambasaderi Lippert kumwifuriza gukira vuba

XS
SM
MD
LG