Uko wahagera

Addis-Abeba: Umugambi Wahishuwe wo Kwica Dlamini-Zuma


Umuryango w’ubumwe bw’Afurika uyu munsi wavuze ko wamenye raporo y’inzego z’ubutasi z’Afurika y’Epfo, ku mugambi wo muri 2012 wo kwivugana umuyobozi mukuru Nkosazana Dlamini-Zuma.

Iyo raporo yagiye ahagaragara ku buryo butazwi, ni imwe mu nyandiko zagejejwe kuri televiziyo Al Jazeera n’ikinyamakuru the Guardian. Ibyo bitangazamakuru byombi byatangiye gutangaza zimwe mu nyandiko muri iki cyumweru.

Amakuru y’ubutasi yatangajwe na Al Jazeera ejo kuwa gatatu avuga ko inzago z’ubutasi za Ethiopia, zahise zibimenyeshwa, zongereye umutekano wa Madame Dlamini-Zuma akimara gutangira akazi muri 2012. Amakuru ya Al Jazeera yavuze ko inzego z’ubutasi z’Afurika y’Efpo zatungiwe agatoki ko abicanyi begeze Addis Abeba iminsi itatu mbere y’uko Dlamini-Zuma atangira akazi ke. Ayo makuru asobanura ko abo bicanyi bari bafite umugambi wo kumwica mu minsi 12 yakurikiragaho, ariko ko bashoboraga no kubikora ikindi gihe cyose.

Kugeza ubu cyokora, nta kimenyetso kigeze kigaragaza ko hari abagerageje kumwica.

XS
SM
MD
LG