Uko wahagera

Ingabo za Kongo Zagabye Ibitero kuri FDLR


Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo zagabye igitero cyari gitegerejwe, ku nyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu mutwe wa FDLR ufite ibirindiro byawo mu burasirazuba bwa Kongo.

Amakuru atangwa n’ingabo za Kongo avuga ko iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa kabiri hafi y’umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ingabo za Kongo zirarwanya FDLR, zidafashijwe n’ingabo za ONU ziri mu mutwe wa MONUSCO.

Byari byitezwe ko MONUSCO izafasha izo ngabo mu kurwanya FDLR, ariko yabihagaritse nyuma y’uko guverinoma ya Kongo yanze gusimbura abajenerali babiri bayobora iyo mirwano.

Umuryango w’Abibumbye ushinja abo bajenerali babiri, ari bo Bruno Mandevu na Sibakwe Fall, kuba barahohoteye uburenganzira bwa muntu.

XS
SM
MD
LG