Uko wahagera

Boko Haram Ikomeje Kuyogoza Nijeri na Kameruni


Muri Nigeriya,abarwanyi ba Boko Haram, bagabye ibindi bitero muri Nigeri no muri Kameruni kuri uyu wa mbere. Uwo mutwe w’abarwanyi bateye gereza yo muri Nigeri, kuri uyu wa mbere. Umuyobozi w’uwo mutwe arahirira gutsinda abasilikare bahanganye n’uwo mutwe.

Ababonye ibyabaye bavuga ko abagabo bafite imbunda ba Boko Haram, bateye gereza mu mujyi wa Diffa mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeri, ariko ko abo barwanyi basubijwe inyuma n’abasilikare.

Nta makuru yahise amenyekana ku byerekeye abantu bahitanywe n‘icyo gitero cyangwa abakomeretse, cyangwa se, niba hari impfungwa zaba zatorotse gereza.

Nyuma amakuru yaturutse mu majyaruguru ya Kameruni, yavuze ko abarwanyi batwaye abantu 18 babakuye muri Bisi. Umwe mu batuye umujyi wa Koza yabwiye ibiro ntaramakuru the Associated Press ko, abo barwanyi batwaye iyo Bisi bayisubiza ku mupaka wa Nigeri.

XS
SM
MD
LG