Uko wahagera

Human Rights Watch: Umutekano Ntukabangamire Uburenganzira


Umuryago urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Human Rights Watch, uvuga ko guverinema zo kw’isi, zikora amakosa akomeye cyane, iyo zibangamira uburenganzira bwa muntu, byitwa ko zikaza ingamba z’umutekano.

Muri raporo y’umwaka, ku burenganzira bw’ikiremwa muntu yasohotse kuri uyu wa kane, Human Rights watch, yavuze ko Nigeria, Iraq, Syria, Israheli na Leta zunze ubumwe za amerika, biri mu bihugu, byitwaza impungenge z’umutekano, mu gusobanura ihohoterwa rw’uburenganzira bwa muntu.

Iyo raporo yamagana Iraq na Syria kuba bifite ingamba zibasira amoko, byatumye havuka umutwe w’intagondwa wa Etat Islamique. Human Rights Watch ivuga ko Syria ikoresha urugomo ku basivili kandi ko guverinema ya Iraq, yashyize mu kato abasunni b’abayisilamu. Ibyo byahaye uburyo imitwe nka Etat Islamique, bwo kubona abayoboke yinjiza muri iyo mutwe.

Human Rights Watch ivuga ko, Nigeria na Israheli, byatumye abarwanyi babyo, bahohotera ikiremwa muntu, ubwo bari bahanganye n’imitwe y’abarwanyi, ya Boko Haram na Hamas.

Human Rights watc, ivuga ko prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yanze ko hakorwa amaperereza cyangwa gukurikirana abakoze iyicarubozo, rivugwa kuri CIA, ikigo cya Amerika gishinzwe, ubutasi. Iryo yica rubozo riherutse gusobanurwa na Sena ya Amerika

XS
SM
MD
LG