Uko wahagera

Yorudaniya Izagurana Umwiyahuzi wa ISIS Ingwate z'Abayapani


Ministiri w’itanganzamakuru muri Yorudaniya yatangaje ko leta ye yiteguye gutanga umugore ukekwaho gukora iterabwoba kugira ngo umuderevu w'indege w'umunyayordaniya uri mu maboko y’umutwe wa Islamic State arekurwe.

Ibi ministiri Mohammad al-Momani yabitangarije kuri televisiyo y’igihugu, amasaha make mbere y'uko igihe ntarengwa abarwanyi ba Islamic State bari bahaye igihugu cye kirenga.

Icyo gihe ubu cyamaze kurenga, ariko kugeza ubu ntawamenye uko byagendekeye uwo muderevu kimwe n’umunyamakuru w'umuyapani Kenji Goto wagizwe ingwate n'umutwe wa Islamic State.

Nyuma yo kwica undi muyapani Haruna Yukawa, umutwe wa Islamic State watangaje ko utagishaka amafranga ko ahubwo usaba ifungurwa ry’umwiyahuzi w’umugore ufungiwe mu Yorudaniya

Uwo mugore yafunzwe mu mwaka wa 2005 ubwo yageragezaga guturitsa igisasu yari yiziritseho.

Umubyeyi w'umwe muri abo bayapani bagizwe ingwate yari yasabye guverinoma y'Ubuypani gutanga ayo madolari kugira ngo umwana we aticwa.

Ubuyapani bwasabye Yorudaniya kubufasha kubohora umunyamakuru Goto ufite imyaka 47.

XS
SM
MD
LG