Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rwa Pasiteri Uwinkindi Rurimo Gutera Urujijo


Urubanza rwa Pasteri Jean Uwinkindi ukurikiranywe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rukomeje kuba agatereranzamba.

Nyuma y’aho urukiko ruhanishije ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y'u Rwanda abamwunganira kubera kumutererana no gusuzugura urukiko, uyu munsi Pasteri Uwinkindi yisanze mu cyumba cy’iburanisha wenyine.

Urukiko rwategetse ko Pasiteri Uwinkindi ashakirwa abandi bunganizi. Uregwa avuga ko ntabo asaba kuko ngo Me Gatera Gashabana na Me Yohani Batisita Niyibizi bakiri mu bujurire bushingiyre ku mishahara yabo.

Uregwa avuga ko minisiteri y’ubutabera igenda ikwiza ibihuha mu itangazamakuru ko ibahemba neza nyamara ngo kuva mu kwezi kwa 2 k’umwaka ushize nta faranga barabona.

XS
SM
MD
LG