Uko wahagera

Ongwen Azoherezwa mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga


የዴሞክራቲክ ፓርቲ ጉባዔ -አራተኛ ቀን
የዴሞክራቲክ ፓርቲ ጉባዔ -አራተኛ ቀን

Dominic Ongwen ari mu maboko y’abasilikali ba Uganda bari muri Republika ya Centrafrika mu rwego rw’umutwe w’ingabo z’Afrika yunze ubumwe ushinzwe guhiga inyeshyamba za LRA.

Uganda ni yo ifite abasilikali benshi muri uyu mutwe, ufite kandi n’abasilikali bakomoka mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Republika iharanira demokarasi ya Congo, na Republika ya Centrafrika.

LRA iregwa kuyogoza, kwica no gushimuta abanyu ibihumbi n’ibihumbi muri ibi bihugu byose mu myaka irenga 30. Nk’uko ambassade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Kampala ibitangaza, abasilikali b’Amerika batanze Ongwen uyu munsi mu gitondo.

General Major Dominic Ongwen amaze icyumweru yishyize mu maboko y’abasilikali b’Amerika bafasha ingabo z’Afrika.

Kuwa mbere, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Colonel Ankunda, yari yatangaje ko Ongwen azoherezwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC, i La Haye mu Buholandi. ICC ishakisha Ongwen imurega ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasasiye inyokomuntu. Uretse Ongwen, ICC ishakisha n’abandi bategetsi bane bo hejuru ba LRA, barimo na Joseph Kony ku isonga.

XS
SM
MD
LG