Uko wahagera

Ubufransa: Abishe Abanyamakuru Barashakishwa Uruhindu


Inzego z’umutekano mu Bufaransa zikomeje gushakisha abicanyi 2 bavukana b’abaterabwoba bishe abantu 12 barimo abakozi b’ikinyamakuru kitwa “Charlie Hebdo”, barimo umuyobozi wacyo Stéphane Charbonnier, n’abapolisi babiri.

Ibyo bikorwa byo gushakisha abo bagabo kuri uyu wa kane byakomereje mu mujyi wa Villers-Cotterets, aho bivugwa ko abo bagabo barabutswe bari kuri sitasiyo ya lisansi mu bilometero hafi 80 uvuye mu mujyi wa Reims.

Polisi muri icyo gihugu irashinja Said Kouachi w’imyaka 34 y’amavuko na murumuna we, Cherif Kouaci w’imyaka 32, kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa gatatu. Bombi bavukiye i Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa

Ministiri w’Intebe Manuel Valls yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko abo bagabo uko ari babiri bari basanzwe bazwi mu nzego z’iperereza. Andi makuru atugeraho ni uko abantu barindwi bashobora kuba baziranye n’abo bicanyi batawe muri yombi, bakaba barimo guhatwa ibibazo.

Hagati aho hari undi mu polisi warasiwe I Paris, ariko ntibiramenyekana niba urupfu rwe hari aho ruhuriye n’ibitero by’iterabwoba byagabwe kuri Charlie Hebdo.

Undi muntu wa gatatu nawe ukurikiranywe muri icyo gitero – Umusore witwa Hamyd Mourad, w’imyaka 18 y’amavuko yishyikirije inzego z’umutekano.

Abicanyi bahunze basakuza ngo bahoreye Intumwa y’Imana Mohamed. Ikinyamakuru “Charlie Hebdo” gikunze gutangaza ibishushanyo bye. Inzego z’umutekano z’Ubufaransa n’ubucamanza byahagurukije abakozi imbaga kugirango bahige bariya baterabwoba bava indi imwe bagishakishwa.

Perezida François Hollande yahamagaje inama idasanzwe y’abaministiri anategeka icyunamo mu gihugu cyose cy’umunsi umwe kuri uyu wa kane. Amabendera araba azamuye kugera hagati. Abayobozi b'idini ya Isilamu mu Buransa bose bahurije hamwe bamagana iki gitero.

XS
SM
MD
LG