Uko wahagera

USA Ishyigikiye Amasezerano y'Arusha ku Burundi


Jen Psaki, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika
Jen Psaki, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika irashima ishyirwaho ry’umutwe w’indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye mu matora y’Uburundi, MENUB (Mission d'observation Electorale des Nations Unies au Burundi)

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jen Psaki, aragira, ati: “N’ubwo Uburundi bwateye intambwe ndende nyuma y’intambara, haracyari byinshi bitarakorwa. MENUB ifite akamaro gakomeye kugirango amatora azaba mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda gutaha abe mu mahoro n’ituze, kandi ntawe aheje.”

Muri iri tangazo, Leta zunze ubumwe z’Amerika iravuga ko ishyigikiye amahame akubiye mu masezerano y’Arusha, harimo n’umubare wa mandat umukuru w’igihugu atagomba kurenza.

MENUB yatangiye akazi kayo mu Burundi ku italiki ya mbere y’uku kwezi. Iyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Cassam Uteem, ukomoka mu kirwa cya Maurice.

XS
SM
MD
LG