Uko wahagera

Kuburanisha Uwateze Bombe y'i Boston muri 2013


Igikorwa cyo guhitamo inteko y’abacamanza y’abaturage, mu rubanza rwa Dzhokar Tsarnaev ukekwaho kuba yarateze bombe mu gihe cya Marathon y’I Boston cyatangiye tariki ya 5 y'ukwa mbre 2015

Biteganijwe ko iyo nteko bagera ku 1,200, ku rukiko rukuru rwo mu mujyi wa Boston muri leta ya Massachusettss.

Mu cyumweru gishize, urukiko rw’ubujurire rwanze icyifuzo cy'abavoka bunganira Tsarnaev, bashakaga kwigiza inyuma urubanza, cyangwa se rukikumurirwa ahandi.

Tsarnaev ufite imyaka 21, arashinjwa ibyaha 30. Ibyo birimo icyaha cy’ubugambanyi n’icyo gukoresha intwaro rutsemba mbaga, mu kwica abantu 3, harimo abandi 260 bakomerekejwe na bombe ebyiri zakorewe mu rugo. Izo mbombe zatezwe ahantu hari hateraniye imbaga y’abantu, aho marathon yarangiriraga ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kane, umwaka w’2013.

Icyaha kimuhamye, yahanishwa igihano cy’urupfu. Tsarnaev yahakanye ibyaha.

Tsarnaev afite ubwene gihugu bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, kandi afite umuryango mu majyaruguru y’Uburusiya. Anashinjwa no kuba yararashe akica umupolisi kuri kaminuza, iminsi itatu nyuma yo gutega bombe. Ubno ni igihe we na mukuru we Tamerlan, bageragezaga guhunga, bamaze kumenya ko bakekwaho kuba bateze izo bombe. Tamerlan Tsarnaev yishwe na polisi imurashe.

XS
SM
MD
LG