Uko wahagera

Namibiya: SWAPO Yiteze Kongera Gutsinda Itora rya Perezida


Ministri w’intebe Hage Geingob ni we uzaba perezida mushya wa Namibiya.
Ministri w’intebe Hage Geingob ni we uzaba perezida mushya wa Namibiya.

Abaturage ba Namibiya bitabiriye amatora ya perezida n'abadepite taliki ya 28 y'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2014

Byitezwe ko ishyaka riri ku butegetsi, South West People’s Organization (SWAPO), rizatsinda bitarigoye. Iryo shyaka ryatsinze amatora kuva Namibiya ihawe ubwigenge n'Afurika y’Epfo mu mwaka w’1990.

Abasesengura ibintu bavuga ko, nta kabuza, ministri w’intebe Hage Geingob ari we uzaba perezida mushya. Perezida wa Namibiya ubu, Hifikepunye Pohamba, agiye gutanga ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri.

Uretse itora rya perezida, harakorwa n’amatora y’abadepite 96 mu nteko ishinga amategeko y’igihugu.

Namibiya ifite abantu bafite uburenganzira bwo gutora babarirwa muri miliyoni imwe n'ibihumbi 200. Ku nshuro ya mbere, abatoye batoresheje imashini za kabuhariwe zigezweho.

Namibiya yishimira politiki ihamye, kandi yungukira mu mutungo kamere wa diyama na Uranium, ariko ifite umubare munini w’abaturage bakennye.

SWAPO ni ryo shyaka rinini mu gihugu. Cyokora, ryagiye rirushaho kunengwa, biturutse ku kuzarira mu byerekeye amavugurura y’ubutaka na ruswa ivugwa muri guverinoma.

XS
SM
MD
LG